Kirundi ▪ Kinyarwanda
Amakuru y'Imvaho

Inyandiko Gusa
Rungika

Visi Perezida w’u Burundi mu Rwanda


12/05/2008

Visi Perezida w’u Burundi, Sahinguvu Yves, ari mu ruzinduko rw’iminsi 6 mu Rwanda. Urwo ruzinduko yarutangiye ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008. Visi Perezida Sahinguvu yatangaje ko uruzinduko rwe ruri mu rwego rw’umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, yahuye n’abarundi baba mu Rwanda, m’umubonano wabereye muri Hotel Novotel i Kigali, kuya 11 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008, witabiriwe n’abarundi bagera kuri 400. Baganiriye ku bintu bitandukanye birimo ikibazo cy’impunzi z’abarundi ziba mu Rwanda.

Gahunda y’uruzinduko rwa Visi Perezida w’u Burundi igaragaza ko mu Rwanda, Visi perezida Sahinguvu azahura n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda. Mu byo bazaganiraho, harimo ikibazo cy’imirwano yongeye kubura mu Burundi, ibijyanye n’uburezi, ibirebana no gutwara abantu n’ibintu mu bihugu byombi n’ibindi.

emailme.gif Rungikira incuti iyi nyandiko
printerfriendly.gif Capa

  Inkuru Nyamukuru
Mu Rwanda Abadepite Batangiye imirimo Yabo  Audio Clip Available

  Andi Makuru
Ingaruka ku Burundi z’Ingorane z'Ubutunzi kw'Isi
M’u Rwanda Abantu 6 Bararashwe n’Umusirikare
HCM n’Ibitangazamakuru bya Leta mu Matora y’Abadepite mu Rwanda
Ingorane Ziri mu Mashure yo mu Burundi
Uburundi n’Umusi Mpuzamakungu Wahariwe Uburaro
Amatora yo mu Mwaka wi 2010 mu Burundi
Ibiciro by'Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda
Abagore mu Mutwe w’Abadepite mu Rwanda