Mu
ibi bihe tugezemo, haravugwa ibibazo binyuranye byugarije abantu b'ingenzi zose
kw'isi. Muri ibyo bibazo, harimo icy'ubukungu bugenda bukendera mu bihugu byinshi
kw'isi, intambara zinyuranye ndetse n'ibibazo bituruka kuri peteroli.
Ku
nkumi n'abasore bakirangiza amashuri, bageze kw'isoko ry'umurimo, ibibazo biri
kw'isi bifata indi sura, cyane ko n'ikizere cyo kubaho kiyoyoka.
Mugenzi wacu Etienne Karekezi yaganiye n'abo basore n'inkumi bakirangiza
amashuri, barimo Clementine Uwimana, Hilaire Muhire, Leonard Ntibazubungingo
bari mu Rwanda, na Marine Ruhamanya uri mu Buhollandi. Ni mu kiganiro Dusangire
Ijambo cya Etienne Karekezi.