Guhera ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa
2008, mu Rwanda hari amabwiriza mashya
ku igemura ry’amafunguro n’isurwa ry’abagororwa. Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fadhir Harerimana,
yashyizeho amabwiriza abuza kugemurira abagororwa ibyo kurya n’ibyo kunywa
biturutse mu ngo, nk’uko byakorwaga.
Ibizajya byinjira muri gereza ni ibiguriwe muri kantine ya gereza
honyine. Iyo kantine ubwayo, ni nayo izajya ibishyikiriza mu ntoki uwabiguriwe.
Muri ayo mabwiriza, buri mfungwa yemerewe gusurwa
inshuro imwe mu byumweru bibiri. Ariko,
abakatiwe gufungwa burundu, abakatiwe kubera ibyaha byo guhohotera abagore
n’abana, n’abakatiwe k’uburyo budasubirwaho igihano icyo aricyo cyose kubera
icyaha cy’ubwicanyi n’icy’ubuhotezi, bemererwa gusurwa inshuro imwe gusa mu
kwezi. Naho, abahanishijwe n’inkiko igifungo cyihariye cya burundu, nta
burenganzira bafite bwo gusurwa n’ababo.
Minisitiri sheikh Musa Fadhir Harerimana avuga ko ayo mabwirizwa yashyizweho kuko leta igenera
buri wese ufunzwe ibimutunga bihagije. Bityo, bikaba byaribimaze kugaragara ko ingemu ziva hanze ya
gereza inyinshi zitubahiriza amabwiriza agenga isuku.
N’ubwo aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara,
ntawakwiyibagiza ko mu gihe cyashize, hajyaga habaho ikibazo cy’ibura
ry’ibiribwa mu magereza yo mu Rwanda, k’uburyo byageraga aho abafite ababo
bafunzwe bahabwa uburenganzira
n’amagereza bwo kubagemurira buri munsi.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango uharanira
uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari, LDGL, mu mwaka wa 2006 ku
magereza yo mu bihugu byo mu biyaga bigari, igaragaza ko mu Rwanda ifunguro
rihabwa imfungwa ridahagije.