Kirundi ▪ Kinyarwanda
Amakuru y'Imvaho

Inyandiko Gusa
Rungika

Imyaka 14 yo Kwibohoza mu Rwanda


07/07/2008

Mu Rwanda bizihije  imyaka 14 yo kwibohoza. Mu ijambo rya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko biteye isoni ku banyarwanda bibohoje,   ariko bakaba bagitunzwe  n'abagiraneza. Yavuze ati « dukwiye kwishyura  iby'abandi ».

Perezida Kagame yatangaje ko inzira yo kwibohoza u Rwanda rurimo, ireba imbere kandi ari ukwihuta. Yagize ati « Nyuma y'ubwigenge twamaze imyaka 32, turongera dusubira aho twahereye tuyibara, iyo 32 iba imfabusa ». Yongeyeho ko ibitarayikozwemo byagombaga kuyikorwamo  byongerwa ku byo u Rwanda rugomba gukora mu myaka iri imbere.

Ku rwego rw'igihugu, ku itariki ya 4 Nyakanga mu mwaka wa 2008, ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohoza ku nshuro ya 14,  byabereye mu karere ka Muhanga mu ntara y'amajyepfo .

Kuri uwo munsi, ni naho hibutswe imyaka 46 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge. Itariki nyirizina yabwo ni itariki ya 1 y'ukwezi kwa 7, iba ikiruhuko gusa ntiyizihizwa. Ifatanywa n'itariki ya 4 Nyakanga umunsi wo kwibohoza ari nawo munsi ingabo zahoze ari iza FPR-INKOTANYI zafatiyeho u Rwanda mu mwaka wa 1994.

emailme.gif Rungikira incuti iyi nyandiko
printerfriendly.gif Capa

  Inkuru Nyamukuru
Rwagasore Amaze Imyaka 47 Agandaguwe

  Andi Makuru
No. 46 y’Ikinyamakuru UMUCO Yarafashwe
Mu Rwanda Abadepite Batangiye imirimo Yabo  Audio Clip Available
Ingaruka ku Burundi z’Ingorane z'Ubutunzi kw'Isi
Ingorane Ziri mu Mashure yo mu Burundi
Amatora yo mu Mwaka wi 2010 mu Burundi
Ibiciro by'Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda
Abagore mu Mutwe w’Abadepite mu Rwanda