VOANews.com

Kirundi▪ Kinyarwanda Amakuru y'Imvaho

 
Amakuru mu Ndimi Mirongo Ine na Zitanu
Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa


24/06/2009

Perezida Paul Kagame arifuza ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wabyutswa  vuba. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabatangarije ko yifuza ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wakongera ukabyutswa vuba bidatinze, ariko ko hari ibintu bimwe bikwiye kubanza gukemurwa.

Perezida Kagame yavuze ko byoroshye kandi binakomeye, ko bisaba kwicara, abantu bakaganira ku bibazo bitandukanye, birebana n’amateka ya jenoside ndetse n’ibyakurikiye jenoside. Perezida Kagame yavuze ko ibyo byatuma bagira icyo bumvikanaho, cyangwa bakumvikana kuri bimwe ibindi nti bumvikane, nk’uko bishoboka ko bashobora kutanumvikana.

U Rwanda rwacanye umubano n’Ubufaransa mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2006, biturutse ku mpapuro zo guta muri yombi abasirikare bakuru 9 b’u Rwanda, zatanzwe n’umucamanza wo mu Bufaransa, Jean Louis Bruguiere icyo gihe, ubashinja ko aribo bahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.


E-mail This Article Rungikira incuti iyi nyandiko
Print This Article Capa
  Inkuru Nyamukuru
Igikombe cy'isi cyasuye u Rwanda

  Andi Makuru
Igikombe c'Isi Yose i Bujumbura
Munyanganizi Yakatiwe Umwaka w’Igifungo
Igihembo cya Mbere mu Rwanda Cyitiriwe Umunyamakuru
Bikoro Munyanganizi yahawe umwaka w'igifungo mu bujurire
Inama ku Karere k’Ibiyaga Binini  Audio Clip Available
Abanya Pakistani Indwi Barafashwe n’Abaporisi mu Burundi
Imfungwa 8 zo muri Sierra Leone Zageze mu Rwanda
Mu Burundi, Ikiringo co Gusubiza Ibigwanisho ku Gushaka Carangiye 
Abaserukira Uburundi mu Butariyano no muri Kenya Batawe  mu Mpimba 
Urubanza rw’Ikinyamakuru Umuseso n’Umunyemari Rujugiro