VOANews.com

Kirundi▪ Kinyarwanda Amakuru y'Imvaho

 
Amakuru mu Ndimi Mirongo Ine na Zitanu
Urubanza Gacaca rwa General Rwarakabije Paul Rurakomeje 


29/06/2009

Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, rwakomeje iburanisha ry’urubanza rwa General Rwarakabije Paul. Abatangabuhamya babiri urukiko rwumvise, bose bavuze ko nta ruhare Gen Rwarakabije yagize mu iyicwa ry’abantu bamushinja.

Gen Rwarakabije wari wambaye imyenda ya gisivile, yari atuje cyane, ategereje icyemezo urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kacyiru rwari bumufatire nyuma y’ubwo buhamya. Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kacyiru rwatangaje ko urwo rubanza ruzakomeza ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009.

Kuri iyo tariki, hazumvwa undi mutangabuhamya umwe utarabonetse ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009, ubwo urwo rubanza rwasubukurwa. Ariko, urukiko rwanavuze ko ruzifashisha abaturage batuye hafi y’umuhanda, aho Rwarakabije yari atuye mu gihe cya jenoside, kugira ngo ukuri kurusheho kumenyekana.

Urubanza Gacaca rwa Gen Rwarakabije Paul rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009. Mu byaha aregwa, harimo urupfu rw’abantu 8 bo muryango wa Dr Kayijamahe.




E-mail This Article Rungikira incuti iyi nyandiko
Print This Article Capa
  Inkuru Nyamukuru
Abagenzacyaha b'u Bufaransa mu  Rwanda

  Andi Makuru
Uburundi Bwanse guha Ubuhungiro Impunzi z'Abanyarwanda.  
Mutsindashyaka yahawe igifungo cy'umwaka
Mukezamfura Yahawe Burundu y’Umwihariko
Umunyamakuru wa Rugari Asimbutse Gacaca
IBUKA Yongeye Guca Umubano na Arusha
Umunyamakuru wa Rugari muri Gacaca
Mutsindashyaka Theoneste Yatawe muri Yombi
Ingwara y'Akamangu k'Ingurube Iravugwa mu Burundi
Inama yo Kunagura Uburimyi mu Burundi
Ambasaderi wa Kongo Mushya Mu Rwanda
Amavubi Ntazajya Muri CAN 2010
J. Bosco Gasasira Ntazafungwa
Mu Rwanda, Indege Yagize Impanuka
Ibogozwa ry’Umushikiranganji mu Burundi 
Igikombe cy'isi cyasuye u Rwanda
Igikombe c'Isi Yose i Bujumbura
Munyanganizi Yakatiwe Umwaka w’Igifungo
Igihembo cya Mbere mu Rwanda Cyitiriwe Umunyamakuru