VOANews.com

Kirundi▪ Kinyarwanda Amakuru y'Imvaho

 
Amakuru mu Ndimi Mirongo Ine na Zitanu
Amavubi mu Gikombe cy’Isi 2010


06/09/2009

Amavubi in the Soccer World Cup
Amavubi in the Soccer World Cup
Mu Rwanda, icyizere cy’Amavubi cyo kujya mu gikombe cy’Isi 2010 cyarangiye. Ugutsindwa kw’ ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru  Amavubi na Misiri igitego kimwe k’ubusa i Kigali, kwatumye ikizere cy’u Rwanda cyo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi yo mu mwaka wa 2010 kirangira. N’icyo kujya muri CAN 2010, nacyo kiragerwa ku mashyi.

Uko gutsindwa, kwashyize u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu itsinda rurimo, aho rufite inota rimwe ryonyine mu mikino ine rumaze gukina, rukanagerekaho n’umwenda w’ibitego bitanu. Iryo tsinda riyobowe na Algeria inganya amanota na Misiri 7. Igihugu cya Zambiya nicyo kiri ku mwanya wa gatatu n’amanota 4.

U Rwanda rusigaje imikino ibiri, aho ruzahura na Algeria, n’undi ruzakina na Zambia. Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, basanga nta kizere na gito  Amavubi atanga yo kuba yatsinda iyi mikino asigaje . Dore ko kuyitsinda n’ibitego byakayabo, byatuma nibura Amavubi ajya mu mikino ya nyuma ya CAN 2010.

Nyamara abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari barakomeje guhabwa ikizere na Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze, Joseph Habineza, ko byanga byakunda, u Rwanda ruzitabira imikino ya nyuma ya CAN 2010.

Nyuma y’uko u Rwanda rutsindiwe na Misiri i Kigali ku ya 5 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009, hategerejwe kumva icyo abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bazatangaza. Umutoza we, Tucak Branko, yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru umukino urangiye.
 


E-mail This Article Rungikira incuti iyi nyandiko
Print This Article Capa
  Inkuru Nyamukuru
Tanzania Kigiye Gukura Viza ku Barundi

  Andi Makuru
Muri Gacaca, Ntawangundi Avuga ko Atariwe, Bamwibeshyeho
Abaguzi mu Burundi n’Amategeko Abagenga
Ibibazo by’Ishyaka FDU-Inkingi
Mu Bujurire na Rujugiro, Urukiko Rwemeje ko Abanyamakuru b’Umuseso Batsinzwe
Lt. Gen Kayumba Nyamwasa na FPR -Inkotanyi
Perezida Paul Kagame ku Ihunga rya Gen. Kayumba Nyamwasa  Audio Clip Available
Lt. Gen. Nyamwasa Arashinjwa Guhungabanya Umutekano
Ihunga rya Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa
Dr. ZirimwabagaboYakatiwe Burundu
Ikarata yo Gutora ku Barundi Baba mu Mahanga  Audio Clip Available