VOANews.com

Kirundi▪ Kinyarwanda Amakuru y'Imvaho

 
Amakuru mu Ndimi Mirongo Ine na Zitanu
Mu Rwanda, Ibicurane Byandukira Bikomotse mu Ngurube


12/10/2009

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, yatangaje ko ibicurane byandukira bikomotse ku ngurube, cyangwa virus H1N1 byagaragaye mu gihugu. Abantu bane bakomoka mu muryango umwe nibo bamaze gusangana iyo ndwara. Bari kuvurirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal i Kigali.

Nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibivuga, irakeka ko ibyo bicurane byandukira bikomotse ku ngurube byazanywe muri uwo muryango n’umuntu uwukomokamo ukubutse  muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Cyakora, Minisiteri y’ubuzima irasaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda ibyo bicurane, mu kugira isuku aho batuye. Iranakomeza ibahumuriza ko igihugu gifite imiti ihagije yo kuvura abashobora kwandura iyo ndwara.

Mu karere gaherereyemo u Rwanda, ibicurane byandukira bikomotse ku ngurube byari byaragagaye muri Kenya no muri Uganda.


E-mail This Article Rungikira incuti iyi nyandiko
Print This Article Capa
  Inkuru Nyamukuru
Mukezamfura Yahawe Burundu y’Umwihariko

  Andi Makuru
Mutsindashyaka yahawe igifungo cy'umwaka
Umunyamakuru wa Rugari Asimbutse Gacaca
IBUKA Yongeye Guca Umubano na Arusha
Umunyamakuru wa Rugari muri Gacaca
Mutsindashyaka Theoneste Yatawe muri Yombi
Ingwara y'Akamangu k'Ingurube Iravugwa mu Burundi
Inama yo Kunagura Uburimyi mu Burundi
Ambasaderi wa Kongo Mushya Mu Rwanda
Amavubi Ntazajya Muri CAN 2010
J. Bosco Gasasira Ntazafungwa
Mu Rwanda, Indege Yagize Impanuka
Ibogozwa ry’Umushikiranganji mu Burundi 
Igikombe cy'isi cyasuye u Rwanda
Igikombe c'Isi Yose i Bujumbura
Munyanganizi Yakatiwe Umwaka w’Igifungo
Igihembo cya Mbere mu Rwanda Cyitiriwe Umunyamakuru