VOANews.com

Kirundi▪ Kinyarwanda Amakuru y'Imvaho

 
Amakuru mu Ndimi Mirongo Ine na Zitanu
J. Bosco Gasasira Ntazafungwa


16/11/2009

Nta gufungwa k’umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi. Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali, rwahamije, Gasasira J. Bosco, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi,  ibyaha bibiri muri bitatu yaregwaga. Uwro rukiko, rwategetse ko Gasasira agomba kwishyura amafaraga agera kuri miliyoni 3 n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.  Runasanga muri ibyo byaha nta cyatuma afungwa cyangwa cyatuma ikinyamukuru Umuvugizi gifungwa.

Ibyaha byahamye Gasasira harimo icyo gusebanya. Kuri icyi cyaha agomba kwishyura ihazabu ibihumbi 10 by’amanyarwanda. Yahamwe kandi  no kwivanga mu buzima bwite bw’abandi akoresheje itangazamakuru. Kuri icyi, agomba kwishyura ihazabu ya  umuliyoni w’amanyarwanda.  Rwamuhanaguyeho icyaha cy’ibitutsi.

Urukiko rwanamutegetse kandi,  kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni ebyiri z’amanyarwanda. Umuliyoni umwe umwe kuri Procureur Mutangana n’indi imwe kuri Dr Diane Gashumba. Runamutegeka kwishyura Mutangana na Gashumba, ibihumbi 400 by’Amanyarwanda, kugira ngo bishyure ababunganiye.

Urukiko rwasomye uru rubanza rushingiye ku ngingo ya 80 n’iya 83 z’itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda. Rwarusomye kuya 13 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.
Umunyamakuru Gasasira yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ibyaha yaregwaga byasaga. Bikaba bitangaje kubona urukiko rwamuhanaguyeho kimwe, rukamuhamya ibindi bibiri. Ati « njye n’abanyunganira tugiye kwigana ubushishozi imyanzuro y’urukiko, turebe niba twajurira. »


E-mail This Article Rungikira incuti iyi nyandiko
Print This Article Capa
  Inkuru Nyamukuru
Tanzania Kigiye Gukura Viza ku Barundi

  Andi Makuru
Muri Gacaca, Ntawangundi Avuga ko Atariwe, Bamwibeshyeho
Abaguzi mu Burundi n’Amategeko Abagenga
Ibibazo by’Ishyaka FDU-Inkingi
Mu Bujurire na Rujugiro, Urukiko Rwemeje ko Abanyamakuru b’Umuseso Batsinzwe
Lt. Gen Kayumba Nyamwasa na FPR -Inkotanyi
Perezida Paul Kagame ku Ihunga rya Gen. Kayumba Nyamwasa  Audio Clip Available
Lt. Gen. Nyamwasa Arashinjwa Guhungabanya Umutekano
Ihunga rya Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa
Dr. ZirimwabagaboYakatiwe Burundu
Ikarata yo Gutora ku Barundi Baba mu Mahanga  Audio Clip Available