Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse mu Rwanda.
Ibyo biciro byatangiye kwiyongera ubutitsa mu mpera z'umwaka wa 2007. Guhera ku
itariki ya 6 z'ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008 ibyo biciro byatangiye kugabanuka
mu Rwanda. Lisansi yavuye ku mafaranga 924 igera kuri 880. Mazutu nayo yavuye
kuri 924 igera kuri 870.
Nk'uko amasitasiyo amwe yo mu mujyi wa Kigali acuruza ibyo
bikomoka kuri peteroli yabitangarije Ijwi ry'Amerika, igabanuka ryabyo ryatewe
n'uko ibyo biciro byagabanutse ku masoko mpuzamahanga.
Abanyarwanda baganiriye n'Ijwi ry'Amerika ku igabanuka
ry’ibyo biciro, bafite icyizere ko bishobora kuzatuma n'ibiciro by'ibiribwa
bigabanuka. Dore ko igihe byiyongera, ababicuruza bavuga ko bikomoka ku ihenda
ry'ibiciro bya lisansi. Bafite icyizere kandi ko bishobora kuzatuma n'ibiciro
by'ingendo nabyo bihanitse bigabanuka.

