Inama mpuzamahanga k'uburezi bwa za kaminuza n'amashuri
makuru iriko ibera i Kigali mu Rwanda. Iyo nama igamije kongerera ubushobozi
abaturage na za kaminuza z'Afrika, kugira ngo bashobore guhatana mu iterambere
mpuzamahanga.
Iyo nama iteraniyemo impuguke zitandukanye zigera kuri 200,
ziganjemo abayobozi ba za kaminuza zo mu bihugu bitandukanye by'Afrika, n’abo
muri za kaminuza z'Amerika. Mu bayitabiriye kandi, harimo Minisitiri w'Uburezi
muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Margaret Spellings.
Mu ijambo Minisitiri Spellings yagejeje ku bari muri iyo
nama, yavuze ko ku isi yose nibura abana miliyoni 77 batageze mu ishuri. Miliyoni 38 muri bo, babarizwa muri Afrika
yo munsi y'ubutayu bwa Sahara. Minisitiri Spellings yasabye abari muri iyo nama
kubitekerezaho.
Minisitiri Spellings yavuze ko ubufatanye muri za kaminuza
zo muri Afrika n’izo muri Amerika bukenewe mu iterambere ry'Afrika. Amerika
ikazatanga miliyoni imwe y'amadolari, azakoreshwa mu rwego rwo gushishikariza
ubwo bufatanye.
Umuyobozi wa kaminuza yigenga ya Ngozi mu Burundi, Padiri
Appolinaire Bangayimbaga, ari nawe gusa witabiriye iyi nama avuye muri icyo
gihugu, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko n'ubwo ubufatanye nk’ubu bwatinze, bizeye ko
hari icyo buzamara.
U Rwanda kibaye igihugu cya mbere muri Afrika mu kwakira iyi
nama. U Rwanda rufite amashuri makuru na za kaminuza yose hamwe 14, abarirwamo
abanyeshuri ibihumbi 44. Kaminuza ya mbere mu Rwanda yafunguye imiryango mu
mwaka w'i 1963. Abari muri Kaminuza mu Rwanda nti bagera nibura no kuri rimwe
ku 100.

