Ibitangazamakuru bimwe byo mu Rwanda nti byatumiwe
mu Munsi Nyafrika w’Itangazamakuru. Ibitangazamakuru 4 byigenga byo mu Rwanda ndetse
n’amaradiyo mpuzamahanga 2 akorera mu Rwanda, byahejwe mu munsi Nyafrika
w’Itangazamakuru wizihizwa ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa 11. Ibyo bitangazamakuru ni Umuseso, Umuvugizi, Rushyashya, Umuco, ndetse
na Radiyo Ijwi ry’Amerika na BBC.
Abanyamakuru
bitabiriye uwo munsi batangarije Ijwi ry’Amerika ko uwo munsi wababereye mubi,
bitewe n’iryo hezwa ry’abanyamakuru bagenzi babo. Bakavuga ko banabigaragarije
abayobozi bari bawitabiriye barimo Minisitiri w’Itangazamakuru, Louise
Mushikiwabo.
Umunyamakuru
Munyankindi Alphonse wandika mu kinyamakuru kigenga Gasabo ati «ibi bintu byo
guheza abanyamakuru mu munsi wabo ni agahomamunwa». Yongeyeho ko n’ibisobanuro
bitangwa mu guheza bamwe bitumvikana na busa.
Ikibazo
cyo guheza bamwe mu banyamakuru mu minsi yabagenewe cyatangiye kwigaragaza mu
Rwanda ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008, k’umunsi mpuzamahanga
wahariwe itangazamakuru. Cyagiye gifata intera kugeza ubwo ibyo bitangazamakuru
bihezwa bitagitumirwa no mu zindi gahunda za Leta.

