Ku nshuro ya mbere mu mateka y'u Rwanda,
Abanyamahanga 21 bashaka kubona
ubwenegihugu bw'u Rwanda bakoreshejwe ikizamini. Icyo babanjirijeho ni icyanditse,
abazagitsinda bazakurikizaho icyo mu magambo, abazagitsinda bazemezwa n'inama
y'abaminisitiri, abazaba babuhawe bazarahirire imbere y'umuyobozi w'akarere.
Aba banyamahanga bakoreshejwe ikizamini n'icyigo
gishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda.
Bamwe muri bo bifuza ubwo bwenegihugu bavukiye mu Rwanda abandi bashatse
abagore b'Abanyarwandakazi.
Iryo teka rivuga ko kugira ngo umuntu ahabwe ubwenigihugu
bw'u Rwanda agomba kuba fite imyaka 18 kandi amaze nibura imyaka 3 aba mu
Rwanda.

